Isekere 3 :

Mugihe bari batangiye gusenga, Umugabo yabwiye umugore we ati Sheri ca bugufi dusenge. Nuko umugabo atangira gusenga agira ati : Mana ndasengera Garase,ndasengera Liberata, nasengera Hope ndasengera Saverina, ndasengera Kolodina n'abandi bose ubagirire neza.. .......... nuko Umugore ahita amuhagarika n'umujinya mwinshi cyane atui: Rekeraho!!!! utekereza ko njyewe ntabo mfite? Maze ahita atangira nawe asenga agira ati: Ndasengera Kanamugire, ndasengera Shema, ndasengera Musoni, ndasengera Rurangwa, Ndasengera Munyakazi n'abandi benshi naba nibagiwe...!!!!!

Abarwayi bo mumutwe biyemeje gushinga ishuri munsi y'igiti cyari mu busitani bw'aho bari barwariye. Bucyeye baje kwiga basanga mugenzi wabo we yahageze mbere yicara hejuru mugiti. Bamubajije icyabimuteye arabasubiza ati: Njye nimutse ubu niga muri high schooll (mu ishuri ryisumbuye.)!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Umugabo n'umugore we bahoraga barwana bagakizwa n'abana babo, umugabo afata ikemezo cyo kwiyahura, umugore ati buriya nantanga mu ijuru azambeshyera ibyaha ntakoze, nawe ariyahura ngo azamuvuge ahibereye, abana babibonye bati noneho nibagerayo bazicana tudahari ngo tubakize nuko nabo bariyahura bose. Umuturanyi wahoraga yumva ibibazo byabo ati iyi filime natangiye nkaba ntabonye uko izarangira ibi ntabyo naba mpombye! nawe aba ariyahuiye. Akana kabireberaga hafi aho karatekereza kati ubwo ntamusemuzi bajyanye ntabwo nakwirirwa njyayo kuko ntazi ururimi rwo mu ijuru!.

Nuko kuw italiki ya mbere y'ukwezi kwa gatanu umukobwa wari kuri moto aba ataye telefone nziza cyane kandi ihenze ariko ntiyabimenya, umujura kabuhariwe uzwi aba yayibonye arayitoragura vuba vuba yiruka inyuma ya moto ahita ahagarika umumotari abwira wa mukobwa arakaye ati : Wamukobwawe akira telefone yawe uyu munsi ntabwo twakoze natwe twaruhutse kuko ari umunsi w'abakozi. !!!!!!

Umukobwa ati mukundwa ufite telefone nziza! umuhungu ati urakoze. Umukobwa ati wayikuyehe? Umuhungu ati ni iyo natsindiye mu masiganwa. Umukobwa ati mbega byiza! Ubwo semwirukankaga muri banagahe? Umuhungu ati twari batatu gusa kuko yari njyewe, nyirayo n'umupolisi. !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Umukecuru yagiye kwa Muganga nuko Dogiteri ati ese Mukecuru witwa nde? Umukecuru ati nitwa Mukamana. Dogiteri arandika arongera aramubaza ati irindi se? Umukecuru ariyumvira ati pfa gushyiraho Bosiko. !!!!!!!

Umukobwa yatwaye inda itateguwe, se bimenye ararakara amutegeka kujya kumwereka uwayimuteye, baragenda bamugeraho ariko umusaza yakunje isura bihambaye. Umusaza ati niko sha niweho wantereye umwana inda? Umusore ati ninjye muze, ariko reka mbanze nanakuzimanire. Umusaza ati kazimanirwe n'abazimu, ntasoni..... umuhungu aba amuciye mu ijambo ati tuza musaza inda sinayihakanye, ninjye wayimuteye, nabyara umuhungu nzaguha cositeri ebyiri na miliyoni eshanu zizakubera igishoro mubucuruzi kuko umukobwa wawe yambwiye ko kuri banki bakwimye inguzanyo rero reka guhangayika ikitabuze hano ni amafaranga. Nabyara umukobwa kuko nkeneye agakobwa cyane bwo nzaguha supamaketi (iduka rinini) nkuhe ikibanza kiri mu Bugesera n'isambu nini iri i Rwamagana. Umukobwa aba yitereye hejuru ati hanyuma se inda iramutse ivuyemo byagenda bite? Umusaza ati ceceka wa gakobwa we, nivamo azagutera indi, urazana iby'imiteto mu mafaranga!.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Iri ni isengesho abana bo mu muhanda bavuga mbere yo kuryama: Mana y'amaniga n'amatafu yose ari muri iyi si, urayoka ko abakoboyi bawe tugiye kugangika mukavumo, uduhe gupowesha freshi, uducyahire abakaritasi n'abarezi bose b'ikuzimu ntibadukasire batanaduteza Leta. Urabona ko uyu munsi twiriwe twakubiswe, uzadufashe mugatigito k'ejo, uzatwomeke aho tuzatarasa hose hatazagira abaswa batwiyongoza kandi nawe life tubayemo urayiyoka, ukomeze ubirangize nk'umusaza! Amen.!!!!!!!!!!!!!

Umugore yarapfuye ahurira mu ijuru n'umugabo we wari warapfuye mbere. Umugore ati reka dukomeze urukundo rwacu rwa mbere. Umugabo nawe ati twasezreanye ko tuzatandukanywa n'urupfu none ubu turi mu ijuru. Ubu ndi ingaragu ntamugore mfite ntumvangire ubu hari bamarayika ndi gutereta. !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Umuvugabutumwa yarimo kuvuga ubutumwa ati halleluya Imana ni nziza kandi ishobora byose izura n'abapfuye abahigi barimo guhiga mu ishyamba ryari hafi aho barita mugutwi baragenda bazana umwana wabo wari wapfuye babwira wa Muvugabutumwa bati bwira iyo Mana imuzure nitamuzura turakwica, Umuvugabutumwa aratangira arasangaaaaa!!!! ahumuye asanga ntacyahindutse nawe ati reba mwese murankanuriye ntimuri kumfasha ati nimuhumurize mwese kandi musige inzira iva hano kugera ku muryango nabo barahumuriza nawe ahita abasiga amaguru ayabangira ingata ako kanya kuko Imana ari nziza wa mwana aba muzima abahigi biruka inyuma ya wa Muvugabutumwa ngo bamushimire, Umuvugabutumwa yababona inyuma ye akagirango baje kumwica akongera umuvuduko bigeze aho Umuvugabutumwa araruha bamugeraho bati twari tuje kugushimira wa mwana ni muzima! Umuvugabutumwa nawe ati : Ibyo nari mbizi kandi narimbyizeye niyo mpamvu narindimo gusirimba ngo mpe Imana icyubahiro!!!!!!!!